Uko wahagera

Adama Barrow Asaba ko Ingabo za ONU Zaguma muri Gambiya


Perezida Adama Barrow wa Gambiya yasabye abasilikare ba ONU, kuguma mu gihugu igihe cy’amezi atandatu. Ibi byavuzwe n’umuyobozi muri ONU kuri uyu wa kane.

Intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru wa ONU mu burengerazuba bw’Afurika, Mohammed Ibn Chambas, yavuze ko ingabo za ONU zari zoherejwe muri Gambiya kurinda umutekano wa Barrow n’ubuyobozi bwe, kimwe n’uw’abanyanyagambiya.

Byitezwe ko Barrow asubira muri Gambiya kuri uyu wa kane. Araba avuye muri Senegali aho yabaga kuva impagarara zibaye mu gihugu ke.

Izo mpagarara zatejwe n’uko Yahya Jammeh wari umaze igihe kirekire ku butegetsi yari yanze kwemera ko yatsinzwe mu itora ryo mu kwezi kwa 12 uyu mwaka ushize. Jammeh yatanze ubutegetsi, ava mu gihugu ku cyumweru.

Hari imihango iteganijwe yo kwakira Perezida Adama Barrow. Iyo mihango izakurikirwa n’indi izaba mu matariki ari imbere, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’urugaga rw’amashyaka Halifa Sallah.

XS
SM
MD
LG