Uko wahagera

Somaliya Yemeje Umuyobozi w'Inteko Ishinga Amategeko


Muri Somaliya, inteko ishinga amategeko yongeye gutorera Mohamed Osman Jawari kuyibera perezida. Jawari yemejwe ku nshuro ya mbere n’amajwi 141 kuri 259. Uwamukurikiye, Abdhirashid Mohamed Hiddig, yatowe n’abadepite 97.

Jawari afite imyaka 71 y’amavuko. Yize iby’amategeko. Ni umugabo bagenzi be bafitiye icyizere kubera uko yitwaye ku buyobozi bw’inteko mu bihe bikomeye bya politiki, by’umwihariko mu gihe abaminisitiri b’intebe babiri basezerewe mu gihe cy’imyaka ibiri gusa.

Mohamed Osman Jawari ni perezida w’umutwe w’abadepite kuva mu 2012, inteko ishinga amategeko ya Somaliya ikimara kuzuka nyuma y’imyaka irenga 20 itabaho. Inteko nshya yatowe mu kwezi kwa 10 gushize.

Sena ya Somaliya nayo yatowe mu kwa 10 gushize igizwe n’abantu 54. Yo izashyiraho perezida wayo mu minsi iri imbere. Nyuma, imitwe yombi izateranira hamwe maze batore perezida wa Repubulika. Perezida Hassan Sheikh Mohamud arimo arasaba indi manda.

XS
SM
MD
LG