Uko wahagera

Kenya: Abaganga Bahagaritse Akazi


Abadogiteri b’abaganga bo mu bitaro bya leta ya Kenya bamaze ibyumweru bitatu mu myigaragambyo yo guhagarika akazi mu gihugu cyose. Barasaba ko imishahara yabo izamurwa ku rugero rwa 300%.

Iyi myigaragambyo isa n’iyahagaritse ibitaro birenga ibihumbi bibili na 500, birimo n’ibitaro bikomeye Kenyatta National Hospital. Abadogiteri bo mu bitaro byigenga nabo bafashe icyemezo cyo guhagarika akazi mu rwego rwo gushyigikira bagenzi babo bakorera leta.

Abadogiteri bagera ku ijana bakorera ibitaro byigenga bya mbere bikomeye, Aga Khan Hospital, ni bo bafashe iya mbere. Ariko bo bazajya bahagarika akazi rimwe mu cyumweru gusa buri wa kane.

XS
SM
MD
LG