Uko wahagera

Berlin: 12 Bamaze Gupfa Bishwe n'Igitero cy'Ikamyo


Ikamyo yiroshye mu isoko mu Budage
Ikamyo yiroshye mu isoko mu Budage

Ministiri w’umutekano mu gihugu mu Budage Thomas de Maiziere yavuze ko igitero cy’ikamyo nini yiroshye mu kivunge cy’abantu mu murwa mukuru Berlin cyakozwe bigambiriwe.

Icyo gitero cyagabwe n’umushoferi w’umunyapakistani bivugwa ko yari amaze iminsi yatse ubuhungiro mu Budage. Uwo mugabo abigambiriye yatwaye ikamyo yibye maze ayinjiza mu iguriro ryari ryuzuyemo abantu bahaha ibya Noheli yica abantu 12 abandi 50 barakomereka.

Uwo mugabo yaje kwiruka ariko nyuma aza gutabwa muri yombi.

Chancelier w’Ubudage Angela Merkel yavuze abashinzwe umutekano mu gihugu basanga icyo gitero ari icy’iterabwoba, avuga ko bizabagora kwiyumvisha ukuntu umuntu wasabye ubuhungiro yagaba igitero nk’icyo.

Nuko bimeze uko, polisi ntiremeza niba umugabo yafashe ari we wari utwaye iyo kamyo.

Ibiro by’umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika byoherereje Ubudage ubutumwa bw’akababaro.

Abari bibereye aho icyo gitero cyabereye bavuga ko iryo soko rihahirwamo ibintu bya Noheli ryari ryuzuyemo ba mukererugendo n’abaturage batuye umujyi wa Berlin.

Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yari imaze iminsi isohoye itangazo riburira abantu kwirinda ahantu hahurira abantu benshi cyane cyane mu masoko ku mugabane w’Ubulayi.

Ikamyo yakoreshejwe muri icyo gitero ni iya sosiyete yo muri Pologne. Nyiri kuyitwara yayambuwe ku ngufu n’umwiyahuze.

Icyo gisa nkikindi cyagabwe mu Bufaransa aho umugabo w’umunyatunisiya yayoboye ikamyo mu kivunge cy’abantu bari mu birori byo kwizihiza umunsi w’ubwingenge mu majyepfo y’Ubufaransa.

XS
SM
MD
LG