Uko wahagera

RCA: Leta Izafunga Inkambi ku Kibuga cy'Indege


.
.

Perezida wa Repubulika ya Centrafurika yatangaje mu cyumweru gishize, ko ashaka gufunga inkambi y’abataye ibyabo imbere mu gihugu. Iyo nkambi iri ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyo mu murwa mukuru. Guverinema yifuza kwohereza iwabo, abantu 28,000 bataye ibyabo i Bangui. Ishaka ko bajya kwumvirayo Noheli.

Philippe Guinandnji amaze hafi imyaka itatu aba mu nkambi ya M’poko. We n’umurayngo we bahunze mu gihe cy’ubushyamirane hagati y’abarwanyi y’abayisilamu n’abakirisitu mu mwaka wa 2013. Abasilikare b’Abafaransa hamwe n’ingabo z’amahoro za ONU bakomeje kurinda umutekano ku kibuga cy’indege.

Guianandji avuga ko ntacyo bimutwaye kuhava. Cyakora avuga ko abandi bafite impungenge yemwe ko hari n’abafite ubwoba bwo kugerageza kubaho ubuzima barimo mbere.

Agira ati: “Kuri jye si umutwaro uremereye kubera ko nkora. Ariko ndatakamba kubera abantu bari aha badafite imilimo. Bashobora kubona isombe. Ni byo biryo byabo. N’ubwo nkora ariko, nzahura n’ibibazo. Ariko ntibizaba bingana n’ibyabo”.

Mu gihe Guianandji n’umuryango we, bazabasha kwishyura icumbi, abandi bari mu nkambi nta mafaranga bafite yo kuzishyura aho kuba.

XS
SM
MD
LG