Uko wahagera

Sudani y’Epfo: Ubukungu Bwifashe Nabi


Muri iki gitonto cyo kuwa mbere, rwari urujya n’uruza mu isoko rya Nyakuron mu mujyi wa Juba. Cyakora inyama, ibihingwa, hamwe n’imyenda, biragaragaragaza ko ubukungu butifashe neza. Abanyasudani y’Epfo baragerageza kugura no kugurisha ibintu byatangiye guhenda kuva hagati mu mwaka ushize.

Joseph Khemis ufite imyaka 28 y’amavuko ni umubazi muri iryo soko. Avuga ko ubucuruzi butifashe neza. Agira ati: “Abantu ntibagura ibintu nka mbere. Ubu nta mafaranga ahangije nkibona”.

Sudani y’Epfo yazahajwe n’intambara yatangiye mu kwezi kwa 12 mu 2013, kimwe n’inzara hamwe n’ifaranga ryataye agaciro mu kwezi kwa 10.

Amadolari y’amanyamerika yabaye make kandi ifaranga ry’igihugu ryaraguye ubu hashize mwaka. Icyo gihe idolari ryari amapawundi 18 ya Sudani y’Epfo. Ubu rivunja hafi amapawundi74.

Umucuruzi Khemis avuga kubera ubushyamirane, bigoye kuvana inka muri Uganda aho yajyaga azigura akazijyana mu Rwanda. Mbere y’ukwezi kwa 12 mu 2013 yashoboraga kugura ikimasa amadolari nk’160. Ubu akigura agera kuri 540. Ibyo bituma abamugana abaca amadolari 3.50 ku kilo cy’inyama. Mu myaka itatu ishize, bishyuraga amasantimu 50 ku kilo.

Jackie Kirabo ufite imyaka 22, we acuruza imyenda y’abagore mu isoko. Avuga ko mu mwaka ushize yacaga amadolari nka 20 ku ikositimu, ubu ayigurisha amadolari 34. Avuga ko atishimiye ukuntu ibiciro byazamutse.

XS
SM
MD
LG