Uko wahagera

Ingabo z'Ubuyapani Zagiye Kubungabunga Amahoro muri Sudani y'Epfo


Abasirikare b'Ubuyapani babungabunga amahoro bashitse ku kibuga c'indege i Juba muri Sudani y'Epfo
Abasirikare b'Ubuyapani babungabunga amahoro bashitse ku kibuga c'indege i Juba muri Sudani y'Epfo

Abasilikali b’Ubuyabani bamaze kugera mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu bikorwa by’umutwe w’ingabo z’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro.

Iryo tsinda ry’abasilikali 350 rije gusimbura abandi bari bahasanzwe ariko badafite ubushobozi bwo gukoresha ingufu kurinda abaturage igihe bibaye ngombwa.

Bibaye ubwambere Ubuyapani bwohereza abasilikali hanze y’igihugu basabwa gukoresha ingufu igihe bibaye ngombwa kuva intarambara ya kabili y'isi irangiye.

Mu byo izo ngabo zizaba zishinzwe, harimo no kurinda inyubakwa n’ibigo bitandukanye by’umuryango w’abibumbye. Tsuyoshi Higuchi, ushinzwe itangazamakuru mu gisilikali cy’Ubuyapani yavuze ko abasilikali 63 bari bategerejwe I Juba kuri uyu wa mbere.

Umwaka ushize Ubuyabapani bwatoye itegeko riha ububasha ingabo zabwo kujya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mahanga. Ubusanzwe Ubuyapani bwari bwariyemeje kutohereza ingabo zabwo kurwana mu bindi bihugu cyeretse ari igikorwa cyo kurwanira ubusugire bw’igihugu.

Igihugu cya Sudani y’Epfo kimaze iminsi mu bibazo by’intambara na politike kuva aho ingabo zishyigikiye umukuru w’igihugu Salva Kiir zirwaniye n’izuwahoze amwungirije Riek Machar.

XS
SM
MD
LG