Uko wahagera

Pakistani Yatangije Imyitozo ya Gisirikare hafi y'Umupaka n'Ubuhinde


Abasirikare ba Pakistani hafi y'Ububibe n'Ubuhinde
Abasirikare ba Pakistani hafi y'Ububibe n'Ubuhinde

Pakistani yatangiye imyitozo ya gisilikali ikomeye hafi y’umupaka w’Ubuhinde. Iyo myitozo irimo ingabo zirwanira ku butaka n’izirwanira mu kirere, bakoresha ibitwaro biremereye cyane na misiles.

Minisitiri w’intebe wa Pakistani, Nawaz Sharif, ari kumwe n’umugaba w’ingabo ze, Raheel Sharif, kur'uyu munsi wa gatatu batumiye abahagarariye ibihugu byabo Islamabad kujya kureba iyo myitozo.

Pakistani ikoze iyi myitozo mu gihe hari urunturuntu, ndetse n’impungenge z’indi ntambara n’abaturanyi b’Ubuhinde. Mu kwezi kwa cyenda n’ukwa cumi gushize, abasilikali b’impande zombi bararasanye ku mupaka wo mu ntara ya Cachemire. Abasilikali barindwi n’abasivili 26 babiguyemo.

Mu 2003, Pakistani n’Ubuhinde bagiranye amasezerano ahagarika gushyamirana. Ariko mu by’ukuli ntiyigeze yubahirizwa. Ibihugu byombi bipfa Cachemire kuva mu 1948, umwaka umwe nyuma y’aho byombi byabonye ubwigenge.

XS
SM
MD
LG