Uko wahagera

Agahenge Muri Yemen


John Kerry, Ministiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Leta zunze Ubumwe z'Amerika
John Kerry, Ministiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Leta zunze Ubumwe z'Amerika

Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko ishyirwa mu bikorwa ry’ihagarikwa ry’imirwano mu gihugu cya Yemen bishobora gutangira k’umunsi wa kane.

Icyakora John Kerry yemeza ko ibyo bizashoboka ari uko impande zirebwa zose zubahirije ibisabwa kugirango iyo ntego igerweho.

Abagize umutwe w’abarwanyi wa ba Houthi kimwe n’inyeshyamba zishyigikiwe na Arabiya Saudite batangaje ko bashyigikiye ingamba ziriho zo gushakira umuti ibibazo biri mu gihugu bashinga guverinoma y’ubumwe, mbere yuko umwaka urangira.

Icyerekezo cyitiriwe Omani gishyingiye ku bitekerezo bya Kerry, giteganya ko Perezida Abdu Mansour Hadi yegura ku mirimo ye agasimburwa n’umwungirije kugirango abarwanyi baba Houthi bemera kuva mu duce bigaruriye muri Yemen.

Ubwo yasozaga uruzinduko rwe muri emirat zunze ubumwe z’Abarabu, John Kerry yavuze ko afite icyizere ko amasezerano ashyingiye ku cyerekezo cya Oman azashyirwa mu bikorwa.

Intambara muri Yemen imaze amezi agera kuri 20, ikaba imaze guhitana abantu barenga 10,000.

Umuryango w’Abibumbye utangaza ko abantu barenga miliyoni bugarijwe n’ikibazo cy’inzara.

XS
SM
MD
LG