Uko wahagera

Umuyobozi wa Wikileaks Yahatswe Ibibazo


Umunya-Australiya Julian Assange
Umunya-Australiya Julian Assange

Inzego zishinzwe iperereza mu gihugu cya Suwede zabonanye Na Julian Assange uyobora urubuga rwa internet rwa Wikileaks zimuhata ibibazo ku byaha ashinjwa byo gufata abagore ku ngufu.

Uyu muyobozi w’urubuga rumaze igihe rumena amabanga y’abayobozi na za leta yabarijwe muri ambasade ya Ekwateri mu Bwongereza aho amaze igihe ari mu buhungiro kubera gutinya gufatwa ngo yoherezwe muri Suwede.

Igihugu cya Ekwateri cyamaze kwemerera Suwede ko cyaburanisha Assange igihe hari ibyemeza ko yakurikiranwa.

Ibi byemezwa n’itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’ubushinjacyaha bwa Suwede.

Umunya-Australiya Assange w’imyaka 45, akurikiranyweho n’ubutabera bwa Suwede gufata abagore ku ngufu. Assange akomeje guhakana ibyaha aregwa. Avuga ko abo bagore babonanye babyiyemereye.

Wikileaks yashinzwe na Julian Asange ikomeje kumena amabanga menshi y’ibihugu n’abantu b’ibihangange ku isi. Mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu, Wikileaks yashyize hanze amabanga menshi ya bamwe mu bayobozi b’ishyaka ryabademokarate barimo John Podesta wayoboye ikipe yamamazaga umukandida Hillary Clinton.

XS
SM
MD
LG