Muri za leta zirimo Virginia na New York, ibiro by’itora byafungye saa kumi n’ebyeri, imirongo y’abantu ari miremire cyane. Hillary Clinton na kandida visi-perezida we Tim Kaine barangije gutora. Hillary Clinton yatoroye aho atuye Chappaqua muri leta ya New York, naho Tim Kaine yatoreye muri leta ya Virginia.
Hillary Clinton aho Yatoraga i New York
Kugeza kuri iyi saha, nta makuru aratangazwa ko Donald Trump na Mike Pince batoye.
Amajwi aturuka muri za leta 50 zose, hiyongeyeyho District ya Columbia (Washington, DC) nashobora gutangaza mbere y’uko amatora arangira muri leta zose. Sa mbiri z’ijoro kw’isaha ya hano I Washington (1:00 GMT), ibiro by’amatora biraza gufunga muri leta nyinshi zo mu burasirazuba bw’Amerika ndetse no muri za leta ziri hagati mu gihugu. Izo leta zose ziraba zarangije zikubira amajwi arenze kimwe cya kabiri cy’amajwi y’intumwa zitora 538 aba ahatanirwa.