Uko wahagera

Abasilikali ba Amerika Bishwe Muri Yordaniya


Yordaniya n’ikimwe mu bihigu bicundikanye n’Amerika, ndetse bakaba banafatanya mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba n’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu muri Syria na Iraki
Yordaniya n’ikimwe mu bihigu bicundikanye n’Amerika, ndetse bakaba banafatanya mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba n’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu muri Syria na Iraki

Abasirikali babili babanyamerika bishwe barashwe hanze y’ikigo cya gisilikali mu gihugu cya Yordaniya. Ibyo byemejwe n’inzego za gisilikali z’icyo gihugu.

Abo basilikali barashwe ubwo imodoka barimo yanze guhagaragara ku muryango w’injira mu kigo cya al-Jafr mu majyepfo y’igihugu. Ibyo nibyo byatumye abarinda icyo kigo barasa ku modoka yarimo abo banyamerika.

Ayo makuru amaze kwemezwa kandi n’ambasade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Yordaniya.

Abo basilikali bishwe bari basanzwe bakora ibikorwa byo gutoza ingabo.

Yordaniya n’ikimwe mu bihigu bicundikanye n’Amerika, ndetse bakaba banafatanya mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba n’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu muri Syria na Iraki.

Amerika isanzwe itoreza muri Yordaniya zimwe mu nyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Syria abanya-Iraki n’ingabo za Palestini.

XS
SM
MD
LG