Uko wahagera

Mwima Ya Nyanza Ishobora Kwakira Umugogo w'Umwami


Umwami Kigeli V Ndahindurwa Yatangiye muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika
Umwami Kigeli V Ndahindurwa Yatangiye muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika

Igihugu n’ahantu umugogo w’Umwami Kigeli wa gatanu Ndahindurwa uzatabarizwa hakomeje kuba urujijo.

Kuri uyu wa kane, abagize umuryango w’Umwami, bahuriye inaha muri Amerika, basohoye itangazo rivuga ko umugogo w’umwami uzatabarizwa mu Rwanda, I Mwima ya Nyanza aho yimikiwe.

Iryo tangazo rivuga ko itariki n’imihango byo kumusezeraho bwa nyuma bizamenyekana mu minsi iri imbere.

Abashyize umukono kuri iri tangazo ryandikiwe hano i Washington DC ni Speciosa Mukabayojo, mushiki w’Umwami Kigeli wa gatanu Ndahindurwa na Christine Mukabayojo, Kigeli abereye se wabo.

Iryo tangazo risohotse nyuma y’iminsi mike, umuvugizi akaba n’umukarani w’umwami Boniface Benzinge, atangarije Ijwi ry’Amerika ko umwami yari yifuje ko umugogo we utajyanwa mu Rwanda.

Benzinge, yemeza ko kuwujyana mu Rwanda bitari muri gahunda.

Hashize ibyumweru bibili Umwami Kigeli V atanze ari muri leta ya Virginia muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Mu cyumweru gishize, ni bwo inshuti n'abavandimwe babonye umwanya wo kujya gusezera Umwami.

Undi muhango wo gusezera ku Mwami Kigeli uteganijwe kuri uyu wa gatandatu, nk'uko byemezwa n'abakurikirira hafi gahunda zo gusezera ku Mwami

XS
SM
MD
LG