Uko wahagera

Iraki:Ibitero Bya Bombe Byahitanye 17 Bikomeretsa 60 i Bagdad


Ibisasu bitanu byahitanye abantu 17 bikomeretsa 60 i Baghdad muri Iraki ku cyumweru taliki 30 y’ukwezi kwa 10 umwaka wa 2016 nk’uko abategetsi babivuga.

Imodoka yari ihagaze irimo bombe yaturikiye mu isoko ricururizwamo imbuto n’imboga ku muhanda uriho ibikorwa by’ubucuruzi. Ni mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Hurriyah, intara yiganjemo abo mu bwoko abashiyite. Iyo bombe yishe abantu batari munsi y’icumi kandi yakomerekeje abandi barenga 30.

Abategetsi, polise n’abayobozi b’ibitaro, batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera ko badafite uburenganzira bwo gutangariza abanyamakuru bavuze ko ibisasu byatezwe mu isoko ryo hafi y’umujyi wa Shaab ribamo abantu benshi, byahitanye abantu 3 ko abandi 10 barakomeretse. Umujyi wa Shaab uri mu majyaruguru y’umurwa mukuru Baghdad.

Ibindi bisasu bibiri byaturikiye mu masoko yo mu turere twa Topchi na Zataria. Ibyo bisasu byahitanye abantu 4 bikomeretsa abandi 16.

Naho ikindi kibombe cyatezwe muri minibusi mu gice gikennye cy’umujyi wa Sadr. Cyakomerekeje abantu 6.

XS
SM
MD
LG