Uko wahagera

Iraki n’Abakurude Bamaze Kubohoza Imidugudu Itali Mike y’Umujyi wa Mosul.


Abarwanyi b’abakurude bo muri Iraki batangaje ibyo bamaze kugeraho mu rugamba rwo kwambura abarwanyi ba Kiyisilamu umujyi wa Mosul.

Ingabo za Iraki n’iz’abakurude zivuga ko zongeye gufata imidugudu itali mike yo mu mujyi wa Mosul mu majyaruguru y’igihugu.

Ibikorwa by’abo basilikare bishyigikiwe n’ibitero by’indege z’urugaga ruyobowe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ingabo z’abasuni ndetse n’abarwanyi b’abashiyite. Uyu wari umunsi wa kabiri w’imirwano ikomeje kubera hanze ya Mosul.

Perezida Masoud Barzani wo mu bwoko bw’abakurude yavuze ko ku munsi wa mbere w’imirwano habashije kubohozwa kilometero zitari nke. Yatangaje ko umujyi wa Mosul uzabohozwa kandi yongera ko abarwanyi be barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo bagumane uwo mujyi kugirango utazabamo urugamba nk’urubera Aleppo muri Syria.

Iki ni igikorwa cyaguye muri Iraki kuva ingabo z’Amerika zitangiye urugamba mu myaka 5 ishize. Cyakora birimo kuzamura impungenge ku byerekeye umutekano w’abasivili ibihumbi amagana bari mu karere.

Umuvugizi wa deparitema y’ingabo y’Amerika, Peter Cook kuwa mbere yavuze ko ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ziri mu nkengero z’umujyi wa Mosul mu buryo bwo gushyigikira. Yavuze ko abanya-Iraki aribo bafashe iya mbere.

Hagati aho, Ubufaransa bwatangaje ko kuwa kane buzakoresha inama mpuzamahanga izaganira ku buryo umujyi wa Mosul wazagumana umutekano nyuma y’urugamba rwa gisilikare.

XS
SM
MD
LG