Uko wahagera

Intambara Ishobora Kubura Muri Sudani y’Epfo


Uwahoze ari visi-perezida w’igihugu, Riek Machar, yahamagariye rubanda gufata intwaro bakarwanya leta ya Perezida Salva Kiir.

Bikubiye mu itangazo yashyize ahagaragara nyuma y’inama y’umutwe ayoboye witwa “Sudan People’s Liberation Movement in Opposition (SPLM-IO mu magambo ahinnye). Inama yabereye mu murwa mukuru wa Sudani ya ruguru Khartoum.

Umuvugizi wa Perezida Salva Kiir witwa Ateny Wek Ateny yabwiye Ijwi ry’Amerika yo yasomye iryo tangazo ngo asanga Rick Machar adashobora guhinduka. Ati: “Nta kindi ashobora guha abaturage ba Sudani y’Epfo uretse intambara.”

Naho umuvugizi wa SPLM-IO witwa Stephen Par Kuol yavuze ko badashaka intambara ahubwo ngo kurwana babiterwa n’uko leta ya perezida Salva Kiir yica rubanda bo mu bwoko bumwe.

Uretse iryo tangazo, Riek Machar ntarajya cyangwa ngo avugire ahabona kuva mu kwezi kwa kalindwi, ubwo yajyaga kwivuza i Khartoum. Yakomerekeye mu mirwano yashyamiranije ingabo ze n’iza leta ya Sudani y’Epfo.

XS
SM
MD
LG