Uko wahagera

Impinduka Muri Gahunda zo Kuboneza Urubyaro Mu Mavuriro Ya Kiliziya


Ubuyobozi bwa Kiliziya gatolika bwahagaritse gukoresha uburyo bw'imiti, ibinini n'ibindi mu kuringaniza imbyaro mu bigo nderabuzima n'ibitaro byayo.

Iki ni icyemezo kitari cyagashyizwe mu bikorwa mu mavuriro yo muri diyoseze ya Butare. Kiliziya gatolika iravuga ko ishyigikiye uburyo bwa kamere kuko ari bwo butagira ingaruka ku buzima bw'abaturage.

Hashize imyaka igera kuri ine icyo cyemezo cyarafashwe na Kiliziya gatolika mu bigo nderabuzima n’ibitaro byayo hirya no hino mu gihugu. Ariko ku bigo nderabuzima byo muri diocese ya Butare ho iki cyemezo nticyari cyagashyizwe mu bikorwa.

Kiliziya gatolika ikomeje kuvuga ko ubu buryo ari bwo bwiza ku buzima bw’abaturage. Yabwiye Ijwi ry’Amerika ko uburyo abaturage bakorerwa kwa muganga mu mugambi wo kuboneza imbyaro bubagiraho ingaruka aho kugira icyo bubamarira.

Musenyeri Filipo Rukamba umushumba wa Diocesze ya Butare akaba n’umuvugizi wa Kiliziya gatolika avuga ko izo ari impamvu zikomeye Kiliziya Gatolika yahisemo kudakoresha ubwo buryo mu bigo nderabuzima n’ibitaro byayo.

Ku kigonderabuzima cya Masaka kiri mu maboko ya Kiliziya gatolika, Madame Speciose Mukandengo umaze imyaka igera kuri 25 yigisha abantu kuboneza imbyaro mu buryo bwa kamere Kiliziya Gatolika yimitse, yavuze ko ubu buryo bufasha cyane ababyeyi

Ku rundi ruhande bamwe mu bagiye bakoresha uburyo bw’imiti mu kuboneza urubyaro byagiye bibagiraho ingaruka mu bihe bitandukanye.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:12 0:00

XS
SM
MD
LG