Uko wahagera

Sudani y’Epfo: Abahanzi Barambiwe Intambara Mu Gihugu.


Itsinda ry’abahanzi b’abanyasudani y’Epfo, basohoye indirimbo ihamagarira amahoro mu gihugu cyabo cyashegeshwe n’intambara. Iyo ndirimbo bayise “Ana Taban”. Ni ijambo cy’icyarabu risobanura “Ndabirambiwe”.

Abo bahanzi biyita “Ana Taban Movement”, bavuga ko iyo ndirimbo ari bumwe mu buryo bakoresha mu mugambi wabo wo guhagarika urugomo muri Sudani y’Epfo. Iyo ndirimbo bayituye “abanyasudani y’epfo bose n’abantu bose batakaje umuntu wo mu muryango biturutse kuri iyi ntambara idafite ishingiro”.

Kurambirwa imirwano yayogoje igihugu cyabo, ni cyo kintu cy’ibanze cyabahaye ingufu, nkuko bivugwa n’umuririmbyi w’imparimbanyi iharanira amahoro Manasseh Mathiang.

Agira ati: “Ntawe ubyungukuramo. Buri munyasudani y’epfo wese ashavujwe n’ intambara. Niyo mpamvu iri, ari ijwi ry’abaturage bose ba Sudani y’Epfo”. Akomeza agira ati:”Tutishwe n’inzara, turicwa n’indwara cyangwa turahitanwa n’amasasu. Twese turarambiwe”.

Mathiang avuga ko itsinda rigizwe n’abaririmbyi, abahanga mu gushushanya bakoresheje irangi, abasizi, abakinnyi ba firimi n’impirimbanyi ziharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu, bahuriye muri Kenya mu cyumweru gishize ku kiyaga Elmentaita, mu nama yari igamije amahoro. Nibwo bahimbye iyo ndirimbo.

Uretse ibyo, Mathiang avuga ko banashyizeho gahunda yo kuzana impinduka muri sosiyete, bitewe n’uko iyo ndirimbo, ari igice gito cy’umugambi w’igihe kirekire bafite.

Mathiang avuga ko badashobora kwumvikanisha ubwo butumwa bari hanze ya Sudani y’Epfo, akaba ariyo mpamvu abo bahanzi ubu basubiye mu gihugu cyabo gukomeza gahunda yabo yo guharanira amahoro.

XS
SM
MD
LG