Uko wahagera

RDC: Ikibazo cy’itora rya Perezida Kiracyari Insobe


Abakunzi ba Etienne Tshisekedi bamagana gutinza amatora
Abakunzi ba Etienne Tshisekedi bamagana gutinza amatora

Guverinoma ya Repuburika Iharanira Demokrasi ya Kongo, yanze ibiherutse gusabwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ko itora rya perezida ryakorwa, kandi Perezida Joseph Kabila agatanga ubutegetsi ku italiki ya 20 y’ukwezi kwa 12 uyu mwaka.

Avugira imbere y’abayoboke be i Kinshasa, umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi Etienne Tshisekedi yasubiyemo ko byaba ari ubugambanyi bwo ku rwego rwo hejuru, igihe Kabila atatangiza inzira y’amatora mu kwezi kwa cyenda.

Minisitiri w’itangazamakuru Lambert Mende yagize ati:”Ndakeka atari ukwirengagiza, ahubwo ni ukutita ku nshingano kubera ko perezida Kabila siwe utegura amatora. Hakurikijwe itegeko rya Kongo, ni komisiyo y’amatora itegura ayo matora, kandi iyo komisiyo yatangaje ko nta buryo bwo gutegura itora mbere y’impera z’umwaka kubera ko ibarura ry’abashobora gutora, ryatangiye kandi ritazarangira mbere y’amezi icumi”.

Umukambwe Tshisekedi w’imyaka 83, yasubiye muri Kongo mu cyumweru gishize, nyuma y’imyaka ibiri yari amaze hanze aho yari yaragiye kwivuza. Igiterane cyo kuri iki cyumweru cyahuruje abantu ibihumbi mirongo bamushyigikiye.

Amashyaka atavuga rumwe n’ubuyobozi, avuga ko perezida Kabila yishakira kuguma k’ubutegetsi.

Barega Kabila kuba akora ibishoboka ngo amatora ataba, kugirango agume ku butegetsi manda ye irangiye mu kwezi kwa 12. Ibyo guverinoma irabihakana. Ivuga ko ihanganye n’ibibazo bijyana n’ibikoresho by’itora.

Bamwe mu bashyigikiye Kabila, batangiye gusaba kamarampaka yo guhindura itegeko nshinga kugira ngo abashe kwiyamamariza manda ya gatatu.

Guverinoma ya Kongo yakunze guhamagarira abatavuga rumwe n’ubutegetsi kwifatanya mu biganiro bitewe inkunga na Afurika Yunze ubumwe, bigamije gusuzuma uko itora rizakorwa, igihe rizaba rimaze kwigizwa inyuma.

XS
SM
MD
LG