Uko wahagera

Siriya: Batanu Bahitanywe na Kajugujugu y’Uburusiya


Kajujugujugu ya gisilikare y’Uburusiya yahuriwe mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Siriya kuri uyu wa mbere. Abari bayirimo uko ari batanu bahasize ubuzima.

Minisitiri w’ingabo w’Uburusiya yavuze ko iyo kajugujugu yahanuwe ubwo yari itashye ivuye kujyana kujyana infashanyo y’ubutabazi mu mujyi wa Aleppo, kandi ko abapfuye barimo abofisiye babiri n’abakozi bo kuri iyo ndege batatu.

Umuvugizi wa guverinema Dmitry Peskov yabwiye abanyamakuru ati:”Uko tubizi kugeza ubu mu makuru twahawe na minisitiri w’ingabo, abari muri kajugujugu bose bapfuye. Bapfuye nk’intwari kubera ko barimo kugerageza kwigiza indege hirya, kugira ngo idahitana abantu benshi k’ubutaka”.

Ingabo z’Uburusiya kuva mu kwezi kwa cyenda k’umwaka ushize zagiye zigaba ibitero zishyigikira guverinema ya perezida wa Siriya Bashar al-Assad.

Ubushyamirane hagati y’ingabo za Assad n’abarwanya ubutegetsi bashaka ko abuvaho ntibwigeze guhagaragara guhera mu kwezi kwa 3 umwaka wa 2011, ubwo imyigaragambyo yari yakozwe mu mahoro, yaje kuvamo intambara irimo imitwe itandukanye irwanya ubutegetsi ndetse n’abarwanyi ba Leta ya Kiyisilamu barwanira ibice by’igihugu.

Guverinema ya Siriya ku cyumweru yavuze ko yiteguye gusubukura ibiganiro by’amahoro bitewe inkunga na ONU bakaganira n’abarwanya ubutegetsi i Geneve mu Busuwisi mu mpera z’uku kwezi kwa 8 nta yandi mananiza kandi nta muntu wo hanze ubyivanzemo.

Ibyiciro byinshi by’ibiganiro bishyigikiwe na ONU byabanje, byagiye bikomwa mu nkokora n’urugomo rutigeze ruhagarara kandi ikibazo nyamukuru cyari kumenya niba Assad yagombye gutanga ubutegetsi cyangwa se niba yabugumaho.

Leta zunze ubumwe z’Amerika hamwe n’ibihugu by’ibihangange byo mu burengerazuba bw’isi byakomeje kwumvikanisha ko Assad agomba kuva ku butegetsi nka kimwe mu bigomba gushyirwa mu masezerano y’amahoro ayo ariyo yose, mu gihe ibihugu bimushyigikiye, birangajwe imbere n’Uburusiya byamaganye icyo cyifuzo.

XS
SM
MD
LG