Uko wahagera

Hillary Clinton Yemeye Kuba Umukandida w’Abademokrate


Ijambo rya Hillary Clinton ni ryo ryashoje, Kongere, inteko kaminuza y’Abedemokrate imaze iminsi ine iteraniye mu mujyi wa Philadelphia. Yemeye ku mugaragaro kuba kandida w’ishyaka ry’Abademokarate. Abivuze bamuhame amashyi y’urufaya.

Yabanje kwamagana Donald Trump avuga ko ari umuntu ushaka guca abantu mo ibice, umuntu usha kubaka inkuta hagati y’ibihugu. Yasobanuye ko batazubaka inkuta ahubwo bazubaka ubukungu bukomeye, bazafatanya n’ibindi bihugu mu rugambo rwo guhashya iterabwoba.

Mu ijambo rye yavuzemo inshuro nyinshi insanganyamatsiko agenderaho muri iyi nzira yo kwiyamama “Stronger Together” ni ukuvuga ngo “Iyo turi hamwe tugira ingufu.”

Yibukije ko ishyaka ryabo ryanditse amateka ribaye irya mbere mu mashyaka akomeye rigize umugore kandi waryo ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Bamuhaye amashyi menshi na none.

Yasezeranije abaturage ko azakora uko ashoboye kugirango ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza, by’umwihariko mu rwego rw’ubukungu. Ati: “Yego Amerika ni cyo gihangange ku isi, ariko hari abaturage bitageraho uko bikwiye.” Ati: “Dushobora gukora kurushaho tukabikosora.”

Mu yindi migambi ye, yavuze ko yemera iby’abahanga bavuga ko bibazo by’imihindukire y’ibihe. Ko rero hari akazi gakomeye ko kurengera isi. Azanoza amategeko agenga abimukira. Azaharanira uburenganzira bw’abagore n’abana.

Ariko ngo ikintu azihutira kurusha ibindi naramuka atowe, ni ugushyikiriza inteko ishinga amategeko umushinga wo kuzamura imishahara ku buryo butarabaho muri iyi myaka 60 ishize.

Ku birebana n’imisoro, Hillary Clinton yavuze ko abakire bagomba gusora hakurikijwe umutungo wabo.

Yasezeranije abaturage ko nibaramuka bamutoye azibanda ku mutekano wabo. Ati: “Simvuze ngo nzavugurura ingingo y’itegekonshinga yemerera abantu gutunga intwaro. Simvuze ngo nzabambura imbunda zanyu. Ndi hano kugirango mbarinde kwicwa n’abantu batagombye kuzitunga.”

Mu gusoza yasobanuye ko azavugurura ubucamanza kugirango burengere ubutabera koko uko bikwiye.

XS
SM
MD
LG