Uko wahagera

Obama: Clinton Yiteguye Kuba Perezida


Mu byaranze umunsi wa gatatu w’ikoraniro kaminuza, Convention, y’Abademokarate, harimo amagambo y’abayoboke b’ishyaka baremereye nka Visi-Perezida Joe Biden, Senateri Tim Kaine, wiyamamariza kuba visi-perezida wa Hillary Clinton, na Perezida Barack Obama.

Joe Biden yavuze ijambo rye n’imbaraga nyinshi agerageza kumvikanisha ukuntu azi neza Hillary Clinton, barakoranye muri Sena no muri guverinoma, avuga ukuntu Hillary Clinton ari umuntu uhora yitaye ku bandi, umuntu ukomeza guteza imbere igihugu, igihugu kizakomeza kuba urugero rw’isi yose mu kinyejana cya 21 turimo.”

Naho kuri Donald Trump, Joe Biden yavuze, ati: “Ndabarahise ntazi ururo n’icyatsi ku birebana na rubanda rugufi. Ntidushobora gutora umuntu ukoresha ubwoba, udafite umugambi n’umwe wo kuturengera, umuntu ubiba amacakubili. Ntidushobora kumutora, nta kundi byagenda.”

Nyuma ya Joe Biden, umuherwe Michael Bloomerg, wabaye mayor w’umujyi wa New York imyaka 12, yafashe ijambo abanza kuvuga ko nta shyaka abamo. Ariko yamaganiye kure cyane n’umutima we Donald Trump nawe wo mu mujyi wa New York, ati: “Yego ni umurwe, ariko se yambuye abantu bangana iki? Yakubise hasi ibigo bye byinshi kugirango atishyura abakozi be, maze akishyirira amamiliyoni yabo mu mufuka we. Afite imanza ibihumbi mu nkiko kubera izo mpamvu. Murashaka koko ko uyu muntu acunga igihugu cyacu nk’uko kuntu acunga ibye?” Ati: “Imana imuturinde. Dukeneye Hillary Clinton ushobora gukorera rubanda, umuntu w’inararibonye, umuntu uhuza abandi, umuntu uzi isi neza. Ntidukeneye umuntu utera ibisasu muri rubanda.”

Nyuma haje Senateri Tim Kaine. Mu magambo make, yari akeneye kwimenyekanisha. Yabanje gutangaza ku mugaragaro ko yemeye kwiyamamariza kuba visi-perezida wa Hillary Clinton, umuntu afitiye icyizere, icyizere kubera ukuntu yitangira cyane abana.” Naho kuri Donald Trump, Tim Kaine, yigana n’imvugo ye, ati: “Simwizera kubera ko abeshya gusa.”

Tim Kaine yavuze uburere bwe n’ibyo yakoze mu buzima bwe, birimo kuba yarabaye goverineri wa leta ya Virginia na Senateri wa Leta zunze ubumwe z’Amerika. By’umwihariko, mu ijambo rye yavuzemo inshuro nyinshi n’Icyespagnol, ururimi rwa kabili muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ni we mutegetsi wenyine kugeza ubu ubikoze muri iri koraniro.

Ijambo rya Perezida Obama ni ryo ryari ritegejerejwe cyane. Yakiriwe n’amashyi menshi yamaze iminota irenga ibiri, basakuza ngo “Turagukunda”, basubira mu nsannganyamatsiko ye yo mu 2008 “Yes We Can.” Ni ukuvuga ngo “Turashoboye.”

Yabanje kwibutsa ibyo yakoze: ubwishingizi mu buvuzi bwari bumaze imyaka ijana bwarananiranye, kuzahura ubukungu yasanze bwarituye hasi, gukura Ben Laden ku isi, n’ibindi birimo gusubukura umubano na Cuba, wari umaze imyaka irenga 50 waracitse.

Ahereye aho, Perezida Obama yavuze ko Amerika azi ari igihugu gifite imbaraga, cyizera kandi gikorerera ejo hazaza heza kandi ko abisangiye na Hillary Clinton. Yibukije ukuntu bahanganye mu 2008, ati: “Ndabarahiye yarangoye cyane. Ati: “Burya ntiyoroshye. Ariko birangiye, namusabye kumbera minisitiri w’ububanyi n’amahanga.” Ati: “Mu myaka ine yari muri iyi milimo, yakoze akazi gakomeye cyane, kandi nanjye nungukiye byinshi mu bushishozi bwe.” Yemeza ko Hillary Clinton atajya acika intege mu bikorwa bye.

Perezida Obama yasobanuye icyo kuba umukuru w’igihugu bivuze, birimo kuba umugaba mukuru w’ingabo. Ati: “Hillary Clinton yarabibonye, yabiboneye hafi hafi, azi ibyo ari byo, arabishoboye, naho Donald Trump ntazi ibipfa n’ibikira, ntacyo yamarira igihugu.”

Perezida Obama yavuze ngo “Yaba jye, yaba Bill Clinton, ntawaba perezida w’igitangaza kurusha Hillary Clinton.” Bill Clinton wari uri aho, n’imbaga yose, bahise bahagurukira rimwe bakoma amashyi y’urufaya.

Obama yashoje agira, ati: “Niba mushaka umuntu uzaharanira inyungu zanyu koko, muzatore Hillary Clinton. Dufatanije, nimumufashe nk’uko mwamfashije, dukomeze hamwe urugendo rw’ibyiringiro, ruzira uburyarya bwa bamwe.”

Arangije ijambo rye, ku buryo butunguranye, Hillary Clinton yahise amusanga, barahoberana n’ubwuzu bwinshi, baguma aho akanya baramutsa imbaga, banatera udupara bakamwenyura cyane, basohoka bafatanye ku rutugu.

Hillary Clinton aratanga ijambo rye kuri uyu wa kane, umunsi wa nyuma w’ikoraniro kaminuza, atangaza ku mugaragaro ko yemeye ubutumwa bwo kuba kandida w’Abademokarate.

XS
SM
MD
LG