Uko wahagera

Hillary Clinton Kandida w’Abademokarate


Umutegarugoli Hillary Clinton yinjiye mu mateka ya Leta zunze ubumwe z’Amerika: Yemejwe burundu n’ishyaka rye ry’Abademokarate ko azarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu mu kwezi kwa 11. Ariko avuye kure.

Kugera intumwa zitangira gutora, byari bitarasobanuka niba abayoboke ba Bernie Sanders bemera kujya inyuma ya Hillary Clinton, nk’uko Sanders atahwemye kubibasaba.

Bagiye gutora, umuyobozi wa Kongere, Depite Marcia Fudge, yafashe ijambo, atungura abantu, ati: “Umunyambanga w’iyi Kongere yashyikirijwe amazina y’abakandida Hillary Clinton na Bernie Sanders.”

Bityo, intumwa zigomba guhitamo umwe muri aba babiri. Abayoboke ba Sanders bavugije urwamu rwinshi nk’iminota ibiri yose kubera ibyishimo.

Gutorwa byasabaga amajwi y’intumwa ibihumbi bibiri na 383 byibura, birangira Hillary Clinton yegukanye amajwi ibihumbi bibili na 842, naho Bernie Sanders abona igihumbi na 865. Bityo aba yinjiye mu mateka ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, umutegarugoli wa mbere na mbere ubaye kandida wa rimwe mu mashyaka abiri akomeye.

Hashize amasaha ane Hillary Clinton abaye kandida burundu, Perezida Bill Clinton yabwiye ijambo Kongere. Yatangiye avuga ukuntu bamenyanye bakiri muri kaminuza imwe. Ati: “Kumenya Hillary Clinton ni yo mpanu y’ubuzima bwanjye.”

Yamutatse birambuye ibigwi by’ubuzima bamaranyemo imyaka, avuga ukuntu Hillary ahora yitangira abandi, cyane cyane abatishoboye. Asoza avuga ko Hillary Clinton afite ubushobozi buhagije bwo kuba perezida.

Hillary Clinton azafata ijambo kuwa kane nijoro abwiye Kongere ko yemeye koko guhagararira ishyaka ryabo mu matora yo mu kwa 11.

XS
SM
MD
LG