Nyuma y’imyaka 32 igihugu cya Maroc kimaze cyaravuye mu muryango w'Afurika yunze ubumwe, kuri iki cyumweru mu nama ihuza abakuru b’ibihugu b'uyu Muryango i Kigali mu Rwanda umwami wa Maroc Mohamed VI yavuze ko igihugu cye kigiye kugaruka muri uwo muryango.
Mu butumwa bwihariye yoherereje inama, umwami wa Maroc Mohamed VI yavuze ko hashize igihe kirekire ibihugu by’inshuti bisaba ko Maroc yagaruka muri uwo muryango igasubirana umwanya wayo. Ashimangira ko igihe kigeze.
Mu mbwirwa ruhame y’uyu mwami iri mu nyandiko yagiye ahagaragara Ijwi ry’Amerika yafasheho kopi, yagize ati: “Nyuma yo kubitekerezaho, twasanze igihe umubiri urwaye biba byiza kuwuvura uhereye imbere aho guhera inyuma. Umwanya w’imitekerereze warushijeho kwiyongera, abaturage bacu bakeneye kubona ibikorwa bifatika. Dushobora guhindura icyerekezo. Dushobora guhindura amateka.”
Mohammed wa VI yakomeje abwira abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma bateraniye mu Muryango w'Afurika yunze ubumwe ko icyo Maroc iharanira atari ukuba hanze y’uyu Muryango ahubwo ari ugusubirana umwanya w’icyubahiro muri uyu Muryango.
Aravuga ko igihe igihugu cye cyagera muri uwo Muryango, uzarushaho gukomera, kikishimira kubamo kandi kikibagirwa amateka yaranze ibyahise.
Muri uku kugaruka muri uyu Muryango w'Afurika yunze ubumwe, igihugu cya Maroc kiravuga ko kizafatanya n’ibindi bihugu binyamuryango mu guhangana n’ibibazo byose byugarije umugabane w'Afurika birimo iby’iterabwoba.
Umwami wa Maroc aravuga ko kuba igihugu cye kiteguye kwakira inama mpuzamahanga y’ibihugu yiga ku mihindagurikire y’ikirere ku nshuro yayo ya 22, a COP22 mu kwezi gutaha kwa cumi na kumwe. Bizaba umwanya mwiza ku mugabane w'Afurika mu kugaragaza aho uhagaze kuri iyi ngingo, kuko ukunze guhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ituma utagera ku iterambere rirambye.
Kugeza ubu Maroc ni cyo gihugu cy'Afurika kitaba mu Muryango w'Afurika yunze ubumwe.
Mu nama y'i Kigali, umwami wa Maroc yari ahagarariwe na mininisitiri we w'ububanyi n'amahanga, Salaheddine Mezouar