Uko wahagera

Ubwongereza Buzongera Kuyoborwa n'Umugore


Theresa May ubwo yari amaze kwemezwa n'ishyaka rye kuzasimbura Ministiri w'Intebe uriho David Cameron
Theresa May ubwo yari amaze kwemezwa n'ishyaka rye kuzasimbura Ministiri w'Intebe uriho David Cameron

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, David Cameron, yatangaje ko azegura ku mugaragaro ku wa gatatu kugirango Theresa May amusimbure kuri uwo mwanya. May yarasanzwe ari ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu .

Cameron yeguye ku mirimo ye nyuma y’uko abaturage b’Ubwongereza batoye ko icyo gihugu gisohoka mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi. Mbere Cameron yari yatangaje ko azahagarika akazi ke mu kwezi kwa cumi.

Abaturage bagera kuri 52 ku ijana mu Bwongereza, batoye ko iki gihugu gisohoka mu bigize umuryango w’ubumwe bw’u Burayi,

Mu itangazo yashyize ahagaragara Cameron yavuze ko May afite ubuhanga n’ubunararibonye bwo kuyobora igihugu akiganisha aheza mu myaka iri imbere.

Niyemezwa Theresa May azaba abaye umugore wa kabiri ubaye ministiri w’intebe w’Ubwongereza nyuma ya Margaret Thatcher.

Hagati aho, igihugu cya Ecosse cyasabye ko habaho kamparampaka ya kabiri yo kwemeza niba bashaka kugumana n'Ubwongereza bugari cyangwa se kuba igihugu kigenga. Ibi bibaye nyuma yuko Abongereza batoye kuva mu muryango w’Ibihugu by’Ubulayi.

Ibipimo byababajijwe bigaragaza ko abanyaecosse benshi bashyigikiye ko icyo gihugu kigenga kigakomeza kuba mu muryango w’ibihugu by’Ubulayi dore ko abatuye icyo gihugu batoye ko baguma muri uwo muryango.

Ubwongereza bugari bugizwe na Ecosse, Pays de Galles n’u Bwongereza (England).

Ibipimo bigaragaza ko abanyaecosse 60 ku ijana bashyigikiye kwitandukanya n’Ubwongereza. Mu mwaka wa 2014 kamarampaka yabaye muri Ecosse yerekanye ko abatuye icyo gihugu bashakaga ko kiguma mu Bwongereza aho kwigenga.

XS
SM
MD
LG