Uko wahagera

Abarenga 100 Bahitanywe n’Ubushyamirane i Juba


Inteko ishinzwe umutekano ku isi ya ONU yiteguye gukora inama idasanzwe kuri uyu mugoroba wo ku cyumweru italiki 10 y’ukwezi kwa 7 umwaka wa 2016.

Iyo nama yihutirwa igamije gusuzuma ikibazo cy’ubushyamirane muri Sudani y’Epfo, bwahitanye abantu barenga 100 kandi bukaba bwateje ubwoba ko igihugu gishobora kwongera kugwa mu ntambara.

Ibi bitangalijwe limwe n’amakuru mashya avuga imirwano mu murwa mukuru Juba, kuri uyu munsi w’icyumweru, hagati y’ingabo zishyigikiye guverinema ya perezida Salva Kiir n’abashyigikiye visi perezida Riek Machar.

Bije kandi nyuma y’uko Leta zunze ubumwe z’Amerika, zisabye kugarura umutuzo byihutirwa. Na nyuma y’itangazo ry’umunyamabanga mukuru wa ONU Ban Ki-moon, rihamagarira impande zombi ziri mu bushyamirane muri Sudani y’Epfo kworoherana.

XS
SM
MD
LG