Uko wahagera

Ubuhinde Bwiteze Byinshi Kuri Afurika


Narendra Modi, Ministiri w'Intebe w'Ubuhinde
Narendra Modi, Ministiri w'Intebe w'Ubuhinde

Ministiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi kuri uyu wa gatandatu yuriye gari ya moshi mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu rwego rwo kwibuka ivangura ruhu ryakorewe Mahatma Gandhi ufatwa nk’impirimbanyi yagejeje Ubuhinde ku bwigenge.

Mu mwaka wa 1893, Gandhi yasohowe muri gari ya moshi kuko nk’umuntu utari umuzungu ntiyari yemerewe kwicarana n’abazungu. Ibyo bikaba ari kimwe mu byatumye atangiza uburyo bwo kurwanya akarengane ariko udakoresheje inzira y’ingufu cyangwa urugomo.

Modi ari mu ruzinduko ku mugabane wa Afurika, uruzinduko ruzamujyana no mu bindi bihugu bitatu by’Afurika aribyo Mozambique, Tanzaniya na Kenya, uruzinduko rugamije kunoza umubano mu by’ubukungu n’umugabane wa Afurika.

Kuri uyu wa gatandatu yasuye intara ya KwaZulu-Natal ituwemo n’abantu bafite inkomoko y’Ubuhinde bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atatu.

Muri Afurika Modi na mugenzi we w’Afurika y’Epfo Jacob Zuma, bibutse intwari ebyiri zaharaniye ukwibohora kw’abanyagihugu aribo Mahatma Gandhi wagejeje Ubuhinde ku bwigenge na Nelson Mandela warwanyije ivangura rishingiye ku ruhu muri Afurika y’Epfo – wanabaye perezida wa mbere w’umwirabura w’icyo gihugu.

Uruzinduko rwa Modi rugamije gukomeza umubano n’ibihugu by’Afurika, umugabane usa nkaho wigaruriwe n’Ubushinwa.

XS
SM
MD
LG