Uko wahagera

Intumwa ya Obama Mu Biganiro Bihuza Abarundi


Intumwa ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari Thomas Perriello
Intumwa ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari Thomas Perriello

Intumwa ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari Thomas Perriello yatangiye uruzinduko ruzamugeza mu bihugu bitandukanye birimo Repubulika ya Kongo, Tanzaniya, Angola, Misiri n’Ubufaransa.

Itangazo dukesha ministeri y’ububanyi n’amahanga rivuga ko Perriello azitabira ibiganiro by’amahoro bihuza Abarundi biyobowe na Benjami Mkapa wigeze kuyobora igihugu cya Tanzaniya.

Iryo tangazo rivuga ko urwo ruzinduko rujyanye na gahunda y’Amerika yo gushyigikira gahunda zo gukemura amakimbirane mu Burundi no gushyigikira kandi umuhuza Perezida Mkapa. Muri urwo ruzinduko Perriello azashimangira ko ibiganiro aribyo nzira yo nyine yo gushakira umuti ibibazo biri mu Burundi.

Amerika ivuga ko inzira y’ibiganiro bihuriyemo impande zose ariyo izakemura ibibazo byo mu Burundi no kubahiriza ibikubiye mu masezerano ya Arusha. Amakuru dukesha ubunyamabanga bw’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba avuga ko ibiganiro bihuza Abarundi biteganyijwe kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 14 mu mujyi wa Arusha uri mu majyaruguru ya Tanzaniya.

Muri urwo rugendo kandi Perrriello azanaganira n’abayobozi b’ibihugu byo mu karere n’abandi baterankunga ibijyanye n’ibibazo bya politike bishingiye ku matora bikomeje kwigaragaza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

XS
SM
MD
LG