Uko wahagera

Impunzi z’Abanyasiriya ni Ikibazo Kiremereye Libani


Ubwo impunzi z’abanyasiriya zatangiraga kwambuka umupaka zishakisha aho zabona umutekano, nk’uko abanyalibani benshi bari babigenje mbere, abatuye Ghazzeh barazakiriye.

Hari umutima w’ubumuntu muri iyi komini nto aho abantu batunzwe n’ubuhinzi mu bibaya hafi ya Siriya. Mu myaka iri munsi y’icumi yabanje, abanyalibani bari bambutse umupaka bahungaga amabombe yaterwaga ku gihugu cyabo. Hari mu mwaka wa 2006 ubwo bari mu ntambara na Isiraheli.

Muri iki gihe, igihugu cya Siriya kiri mu mwaka wa gatandatu w’intambara, ubukungu bwa Libani bujegajega, umutima w’impuwe w’abanyalibani bakiriye impunzi uri mu bigaragezo bikomeye.

Mu gjhe impumzi zirenga miliyongi zigerageza gushakira ubuzima muri Libani abaturage ntiborohewe. Kumenya umubare w’abatuye i Ghazzeh bose ntibyoroshye. Meya Mohammad Almajzoub usanga harahindutse byinshi. Avuga ko kubera impunzi, umubare w’abahatuye wavuye ku 6,500 ugera ku bihumbi 39.

Naho ONU ivuga ko igereranyije, abantu 8,500 bari bahatuye mbere, biyongereho impunzi ibihumbi 13.

XS
SM
MD
LG