Uko wahagera

Rwanda: Gahunda Yihuse yo Kuvura Sida


Ministeri y’ubuzima kuruyu wa kane, yatangije gahunda yo gutanga imiti y'abafite ubwandu bwa SIDA, hadategerejwe ko umubare w'abasirikare barinda umubiri (CD4) bagabanyuka.

MInisiteri y’ubuzima isobanura ko uzajya agaragara ko yanduye HIV azajya ahita atangizwa imiti. Iyi gahunda iyi gahunda ishobora kugabanya ku kigero cya 53 ku ijana abahitanwaga na SIDA.

Ni igikorwa cyatangijwe na Minisitiri w’ubuzima kuruyu wa kane, afatanije na Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda. Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda Assumpta Kaboyi ni we wakurikiranye iyi nkuru.

please wait
Embed

No media source currently available

0:00 0:03:40 0:00

XS
SM
MD
LG