Uko wahagera

Libani na Siriya Birebana ay'Ingwe


Umwuka mubi urimo kwiyongera muri Libani mu gihe umutekano wakajijwe nyuma y’iibitero bibiri bya bombe z’abiyahuzi hafi y’umupaka wayo na Syriya.

Kuwa mbere, umujyi wa Al-Qaa mu majyaruguru ashyira uburasirazuba wakubiswe na bombe ebyiri mu bihe bitandukanye. Abiyahuzi umunani bagize uruhare mu iterwa ry’izo bombe, mu munsi umwe. Abantu batanu bahasize ubuzima abandi mirongo barakomereka.

Kuva icyo gihe, kubera amakuru akomeje kuboneka itegurwa ry’ibyo bitero, guverinema yaburiye ko izo bombe zishobora kuba intangiriro y’urugomo rushya ku gihugu.

Hagati aho, kubera ko abanyasiriya bakomeje gufatwa no gufungwa, mu karere ka Al-Qaa, hari ubwoba bw’uko ibitero bya bombe bishobora kwangiza umubano w'ibihugu byombi, n'ubundi wari usanzwe urimo igitotsi.

XS
SM
MD
LG