Uko wahagera

Nijeriya Irasana Uturere Twangiritse


Muri leta ya Adamawa, misa iheruka kubera mu kiriziya EYN mu mujyi wa Michika, yatangijwe n’amasengesho isorezwa ku rusaku rw’imbunda. Icyo ni igihe abarwanyi b'umutwe wa Boko Haram birohaga muri uwo mujyi ku munsi w’icyumweru mu kwezi kwa cyenda mu mwaka wa 2014.

Abantu babashije kwirukira mu misozi iri hafi aho, bahasanze abandi babarirwa muri miliyoni nyinshi bari barataye ibyabo kubera ibitero by’inyeshyamba za kiyisilamu muri Nijeriya no mu bihugu bituranye.

Hashize umwaka n’igice urenga, Boko Haram yirukanywe i Michika no mu yindi mijyi yo muri leta ya Adamawa mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nijeriya. Abantu batangiye gusubira mu ngo zabo gusana ubuzima bwabo. Cyakora, nk’uko abaturage babyivugira, iyo mijyi n’ubuzima basubiyemo basanga ibintu byarahindutse.

Umujyi wa Gombi watewe n’inyeshyamba mu kwezi kwa 11 k’umwaka wa 2014. Uwo mujyi ungana n’igihugu cy’Ububiligi, wabaye cyane indiri ya Boko Haram mu majyepfo ya Nijeriya, ugereranije n’ibindi bice uwo mutwe wigaruriye.

XS
SM
MD
LG