Uko wahagera

Abahezanguni Bahagurukiwe, Mufti Hitimana


Sheikh Salim Hitimana, Mufti mushya w'u Rwanda
Sheikh Salim Hitimana, Mufti mushya w'u Rwanda

Mufti w'u Rwanda Sheikh Salim Hitimana aravuga ko ikibazo cy’iterabwoba rivugwa mu bayoboke b’iri dini kiriho koko, ariko akavuga ko cyamaze kuvugutirwa umuti kidakwiye kugira uwo gihangayikisha.

Mufti mushya Hitimana, avuga ko bamaze gutahura ahantu hose hanyuzwa inyigisho z’ubuhezanguni. Yatunze agatoki ubujiji no kutagira imirimo nka zimwe mu mpamvu zituma bamwe mu rubyiruko bumva vuba inyigisho z’ubuhezanguni.

Avuga ko hagiye gushyirwa ingufu mu nyigisho zo kwereka urubyiruko ububi bwo kwitabira ibikorwa by’iterabwoba .Uyu muyobozi akavuga ko muri iki gihe batangiye igifungo gitagatifu, bagiye kurushaho kwegera abayisiramu mu Rwanda, no kubashishikariza kuguma mu murongo mwiza bibagirwa kwinjira mu mitwe y’iterabwoba. Mufti w’u Rwanda avuga ko imbaraga nyinshi zigiye gushyirwa mu babyeyi basa nk'abatakigira igitsure kubana babo muri iki gihe.

Usibye, kugendera kubukene bugaragararira mu rubyiruko, uyu muryango uvuga ko hari abanyamahanga baca abayobozi mu rihumye bakaza gutanga amasomo mabi ku bayisiramu bo mu Rwanda.

Mufti Hitimana asobanura ko kuba baratahuye inzira zose abigisha iby’ubuhezanguni mu idini yabo, bizabafasha gukumira izo nyigisho aho zaturuka hose ko kandi batangiye kubona ko bishoboka binyuze mu nyigisho bamaze igihe batanga.

Iki kibazo cy’uguhezanguni mu bayoboke b’idini ya kiyisilamu, cyatangiye kumvikana mu ntangiro z’uyu mwaka , ni nabwo hatangiye kuvugwa bamwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda bivugwa ko bari batangiye kuyoboka leta ya kiyisilamu .

Byose byatangiriwe n’urupfu rwa Sheikh Mouhamad Mugemangango wari ukuriye umusigiti wa Kimironko mu mujyi wa Kigali.

Icyo gihe byavuzwe ko yishwe arashwe agerageza gusimbuka imodoka y’igipolisi yarimo. Nyuma y’urupfu rwa Mugemangango, ubutabera bwatangiye gufunga bamwe mubakekwaho kwinjira mu bikorwa by’ubuhezanguni, bivugwa ko benshi bagiye bavugwa na Mugemangango atarapfa.

Kugeza ubu ubutabera bw’u Rwanda bumaze guta muri yombi abagabo n’abagore bagera kuri 20, bakurikiranweho ibyaha by’iterabwaba.

XS
SM
MD
LG