Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, mu ishyaka ry’Abarepubulikani, umuherwe Donald Trump niwe watsinze leta zose eshanu zari mu matora kuri uyu wa kabili yo guhatanira kuba kandida w'ishyaka mu matora y'umukuru w'igihugu.
Leta Trump yatsinze ni Pennslyvania, Maryland, Connecticut, Rhode Island na Delaware.
Trump ariko aracyahanganye n’abandi ba kandida babili aribo Senateri Ted Cruz na guverineri wa leta ya Ohio, John Kasich, baza inyuma ye cyane.
Ariko kugeza ubu, nta n’umwe muri bose uko ari batatu wari wagira amanota ahagije ku buryo ari we wazimikwa n’ishyaka nka kandida waryo mu matora ya perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika azaba mu kwezi kwa 11 gutaha.
Mu ishyaka ry’Abademokarate Hillary Clinton yatsinze leta ennye kuri eshanu arizo Pennslyvania, Maryland, Connecticut na Delaware. Uwo bahanganye Senateri Barnie Sanders atsinda leta imwe ya Rhode Island
Hillary Clinton ari imbere cyane ku buryo atangiye kwizera ko ari we ushobora kuzaba kandida w’ishyaka rye.