Uko wahagera

Abantu 31 Bahitanywe n'Ibitero I Buruseli


Abatuye Ububiligi bunamiye abahitanwe n'ibitero by'iterabwoba
Abatuye Ububiligi bunamiye abahitanwe n'ibitero by'iterabwoba

Inzego z’umutekano z’Ububiligi zikomeje gushakisha umwe mu bagabo bikekwa ko ari bo bateze igisasu ku kibuga cy’indege no kuri sitasiyo ya gari ya moshi i Buruseli.

Ibyo bisasu byahitanye abantu 31, bikomeretsa abandi 271.

Umushinjacyaha w’igihugu cy’Ububiligi Frederic Van Leeuw yemeje ko abavandimwe babiri, Khalid na Ibrahim el-Bakraoui aribo biyahuzi bagabye ibyo bitero. Uko ari babiri nabo bahise babigwamo.

Khalid yiturikirijeho igisasu kuri sitasiyo ya metro Maelbeek, nk’uko Van Leeuw abivuga.

Yavuze ko Ibrahim wari ufite imyaka 29, yateze kimwe mu bisasu bibiri by’ubwiyahuzi ku kibuga cy’indege. Bombi bamenyekanye ko bafite ubwenegihugu bw’Ububiligi kandi banditse mu bitabo by’abanyarugomo, kubera kwiba bakoresheje imbunda.

Khalid yashakishwaga ku byaha by’iterabwoba nkuko bigaragazwa n’inyandiko yatanzwe na Interpol, polise mpuzamahanga.

Ibrahim ni umwe mu bagabo batatu bagaraye ku mafoto yafashwe na kamera yo ku kibuga cy’indege basunika imizigo, bikekwa ko harimo ivarisi yuzuye ibisasu, igihe gito mbere y’uko biturika.

Ven Leew avuga kandi ko umwiyahuzi wa kabiri, nawe ugaragara ku ifoto, umwirondoro we utaramenyekana. Yongeyeho ko banamenye umwirondoro w’umugabo wa gatatu, bikekwa ko ubu arimo kwihishahisha.

Van Leeuw yavuze ko umwe mu byihebe byateze igisasu yasize agapapuro aho abagenzi bajugunya imyanda ku kibuga cy’indege, kanditseho ibyifuzo bye bya nyuma.

Abategetsi banabonye ibisasu byinshi biturika, ibyo kubiturikisha hamwe n’ivarisi yuzuye imisumari ubwo basakaga inzu iri mu gace ka Schaerbeek hafi y’umurwa mukuru.

Mbere, ibitangaza makuru byo mu Bubiligi byari byatangaje ko umwe mu bagabo bashakishwaga, Najim Laachraoui ufite imyaka 25 yafashwe na polisi.

Ayo makuru yaje guhindurwa, kandi umushinjacyaha w’Ububiligi, Frederic Van Leeuw yemeje ko nta muntu n’umwe ufitanye isano n’ibitero n’ibyo mu Bubiligi wari watabwa muri yombi kugeza ubu.

XS
SM
MD
LG