Uko wahagera

Ghana: Baryamiye Amajanja ku Buryo Bukaze


John Dramani Mahama, Perezida wa Ghana
John Dramani Mahama, Perezida wa Ghana

Nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyo muri Kote divuwari ku cyumweru gishize, guverinoma ya Ghana yategetse inzego z’umutekano zose kuryamira amajanja mu rwego rwo hejuru.

Ejobundi kuwa gatatu, abayobozi b’izi nzego zose bagiranye inama n’umukuru w’igihugu, Perezida John Mahama. Inama irangiye, batangaje ko bafite amakuru y’impamo ko igihugu cyabo nacyo gishobora kwibasirwa n’abaterabwoba muri iyi minsi. Guverinoma ya Ghana yasohoye kandi itangazo isaba buri muturage wese kuba maso, no gutangariza abashinzwe umutekano ikintu cyose kidasanzwe yabona.

Ghana ituranye na Kote Divuwari, Mali na Burukina Faso, ibihugu bitatu bimaze guterwa n’umutwe al-Qaida kuva mu kwezi kwa 11 gushize.

Ubwongereza na Leta zunze ubumwe z’Amerika nabo bamaze kuburira abaturage babo kugenda muri Ghana bari maso.

XS
SM
MD
LG