Uko wahagera

EAC: Liberat Mpfumukeko ni Umunyamabanga Mukuru


 Liberat Mpfumukeko ni umunyamabanga mukuru wa EAC
Liberat Mpfumukeko ni umunyamabanga mukuru wa EAC

Benjamin Mkapa wigeze kuyobora Tanzaniya ni we watowe n’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba kuba umuhuza mu biganiro bihuza Abarundi.

Muri iyo nama isanzwe ya 17 yateraniye mu mujyi wa Arusha uri mu majyaruguru ya Tanzaniya, umurundi Liberat Mpfumukeko yatowe kuba umunyamabanga mukuru w’uwo muryango. Asimbuye umunyarwanda Dr. Richard Sezibera warangije manda ye y’imyaka ine. Mfumukeko yari asanzwe ari umunyamabanga mukuru wungirije w’uwo muryango.

Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzaniya ni we uzakomeza kuyobora uwo muryango igihe cy’umwaka. Ubusanzwe Uburundi nibwo bwagomba kuyobora uwo muryango uyumwaka, ariko bwahisemo kutawufata.

Perezida Pierre Nkurunziza w’Uburundi ntiyitabiriye iyo nama y’abakuru b’ibihugu. Yari ahagarariwe na visi perezida wa kabili Joseph Butore.

XS
SM
MD
LG