Uko wahagera

Irani: Ishyaka rya Rouhani Ryatsinze Amatora


Muri Irani, nyuma y’amatora y’inteko ishinga amategeko yabaye kuwa gatanu w’icyumweru gishize, imitwe ishyigikiye Perezida Hassan Rouhani ni yo yatsinze. Bafite amajwi 59% mu rwego rw’igihugu cyose. Abadepite 290 ba Irani batorerwa mandat y’imyaka umunani.

Usibye mu nteko ishinga amategeko, abashyikiye Perezida Rouhani ni bo batsindiye n’imyanya myinshi mu Nteko y’Impuguke 80 ishyiraho umuyobozi w’ikirenga wa Irani.

Intsinzi ya Rouhani ni ikimenyetso gikomeye cy’uko abanya-Irani bashyigikiye politiki ye yo kubana neza n’amahanga, by’umwihariko amasezerano yagiranye n’ibihugu by’ibihangange bitandatu kuri gahunda ya nuclear ya Irani. Perezida Rouhani nawe byamuteye akanyamuneza, atangaza ko aya “matora ahaye guverinoma ye imbaraga n’icyizere.”

Inteko ishinga amategeko n’Inteko y’impuguke zicyuye igihe zari ziganjemo abarwanya iyi politiki.

XS
SM
MD
LG