Abahanga batatu b’Umuryango w’Abibumbye bazajya kureba uko ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu kifashe mu Burundi. Bazatangira uruzinduko rwabo rwa mbere i Bujumbura ejo. Ruzamara iminsi umunani.
Nk’uko itangazo rya ONU ribivuga, aba bahanga ni Christof Heyns wo muri Afurika y’Epfo, Maya Sahli-Fadel wo muri Alijeriya, na Pablo de Greiff wo muri Colombiya.
Aba ni bamwe mu bagize umutwe wigenga ushinzwe gukora anketi mu Burundi (United Nations Independent Investigation on Burundi, UNIIB(, washyizweho ku italiki ya 17 y’ukwa 12 gushize n’Inteko y’uburenganzira bwa muntu.