Uko wahagera

Rwanda: Ubwiyunge Ntibuvugwaho Rumwe


Ibirori ryo kwibuka jenoside yo mu Rwanda ku nshuro ya 20
Ibirori ryo kwibuka jenoside yo mu Rwanda ku nshuro ya 20

Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda igaragaza ko nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi abanyarwanda biyunze ku kigero cya 92,5%. Gusa, hari imwe mu miryango igaragaza ko bigoye gushyingirana kubera ikibazo cy'amoko.

Abaganiriye n'Ijwi ry'Amerika bemeza ko iki kibazo cyigaragaza cyane ku bageze mu zabukuru kuruta ku rubyiruko. Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge ivuga ko abakirangwaho iyo myitwarire ishingiye ku bikomere bikomoka kuri jenoside.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa yadukoreye icyegeranyo kuri iyi ngingo y'imibanire y'abanyarwanda.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:58 0:00

XS
SM
MD
LG