Uko wahagera

Nijeri: Abakandida Ntibemeranya ku Majwi


 Perezida Mahamadou Issoufou
Perezida Mahamadou Issoufou

Mu gihugu cya Nijeri, imibare ya mbere y’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu irerekana ko Perezida Mahamadou Issoufou akomeje kuza ku isonga. Ibi n’ubwo abatavuga rumwe na leta bakomeje guhakana iyo mibare.

Iyo mibare yatangajwe kuri uyu wa kabiri na komisiyo y’amatora igaragaza ko perezida Issoufou afite amajwi hafi 40 ku ijana. Akurikiwe na Hama Amadou ufite ibice 29 ku ijana by’amajwi.

Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na leta ryamaganye iyo mibare ryise forode. Amadou Cisse ukuriye iryo huriro yavuze ko leta yahimbye ibiro by’amatora kugirango yerekane ko yatsinze ku bwiganze.

Perezida Issouffou wiyamamariza manda ya kabili, yasezeranyije abaturage ba Nijeri kuzahashya imitwe y’iterabwoba no guteza imbere ubukungu bw’igihugu kiri mu bikennye cyane ku isi.

Abahanganye na we bamurega igitugu no kutihanganira abatavuga rumwe nawe no kubafunga.

Amategeko ya Nijeri ateganya ko kugira ngo umukandida atsinde, agomba kugira amajwi ari hejuru ya 50 ku ijana. Hatagize uyageza hategurwa ikindi cyiciro cy’amatora hagati y’abakandida babili baza ku myanya ya mbere.

Perezida Issoufou yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko yizeye kuzatsinda ayo matora mu cyiciro cya mbere.

XS
SM
MD
LG