Uko wahagera

USA: Kagame Yiyambuye Amahirwe yo Kubaka Demokarasi


Leta zunze ubumwe z’Amerika zibabajwe n’icyemezo cya Prezida Paul Kagame w’u Rwanda cyo kuziyamamaza manda ya gatatu.

Itangazo ryasohowe na John Kirby, umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga rivuga Prezida Kagame yiyambuye amahirwe yo gutsimbataza demokarasi no gukomeza inzego abanyarwanda bamaze imyaka irenga 20 baruhira kubaka.

Muri iryo tangazo Amerika ivuga ko yemera ko gusimburana ku butegetsi aribyo bituma demokarasi ishinga imizi mu gihugu.

Ku bw’iryo tangazo, guhindura amategeko kugira ngo abayobozi bari k’ubutegetsi babugumeho bituma demokarasi itakaza ingufu ikanasubira inyuma.

Leta y’Amerika ivuga ko ihangayikishijwe n’impihinduka zakozwe mu Rwanda ku nyungu z’umuntu umwe, hirengagijwe amahame ya demokarasi yo gusimburana ku buyobozi.

Ubwo yashyikirizaga ijambo abanyagihugu ku gutangira umwaka mushya wa 2016, abinyujije kuri radiyo y'igihugu Prezida Paul Kagame yarashyize yemera ko aziyamamariza gutegeka u Rwanda nyuma ya 2017 ubwo manda ye ya kabiri yemererwa n'amategeko izaba irangiye.

Ibyo yari amaze igihe kitari gito yaranze kubitangariza ababimubazaga baba abanyamakuru ndetse n'abarwanashyaka ba FPR Inkotanyi riri ku butegetsi.

Prezida Kagame yashimangiye ko ubumwe bw'abanyarwanda bukomeye, butajegajega kandi ko umurimo wo kubaka igihugu wihuta. Prezida Kagame yavuze ko ari yo mpamvu abanyarwanda basabye ko itegekonshinga rivugururwa bakaba bararyemeje muri Referendum.

Prezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko kubera uburemere bubumbatiye ubusabe bwabo ku gukomeza gutegeka gutegeka nta kuntu atabyemera.

Mu gihe mu Rwanda harimo gutegurwa amatora y’ibanze muri uyu mwaka, ay’umukuru w’igihugu mu 2017, n’ayabadepite mu 2018, Amerika irasaba u Rwanda kubahiriza uburenganzira bw’abaturage bwo kuvuga ibyo batekereza, n’ubwo kwishyirahamwe mu ituze, kuko isanga ubwo burenganzira ari inking za demokarasi nyayo.

Amerika ivuga ko izakomeza gufasha u Rwanda gahunda zo kubaka demokarasi mu Rwanda.

XS
SM
MD
LG