Uko wahagera

Referendumu y'u Rwanda Yumvikana Ite ku Mahanga?


Ku mugoroba wo kuri uyu wa hane habura amasaha make ngo mu Rwanda binjire mu matora ya referendumu, abagize inteko ishinga amategeko baturuka mu mitwe yombi bamaze gusobanurira abahagarariye ibihugu byabo, iby'ivugururwa ry'itegekonshinga.

Abahagarariye ibihugu byabo bagaragaje impungenge ko reta yashyize umuvuduko udasanzwe kuri iyi Referendumu/Kamarampaka, ku buryo abaturage bashobora kuba batazi iby'ayo matora. Abagize inteko bavuga ko nta mpungenge kuko ibiganiro bihagije byabayeho.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu Rwanda, Eric Bagiruwubusa, yakurikiranye iyi nkuru mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:43 0:00

XS
SM
MD
LG