Uko wahagera

Colonel Byabagamba Yatangiye Kuburana


Colonel Tom Byabagamba
Colonel Tom Byabagamba

Mu Rwanda hatangiye ku mugaragaro urubanza rwa Colonel Tom Byabagamba n'abagenzi be General Frank Rusagara na Sergent Francois Kabayiza bombi basezerewe mu ngabo z’u Rwanda.

Urubanza rwo kuri uyu wambere rwahariwe Colonel Byabagamba wireguye ibirego by’Ubushinjacyaha.

Urwo rubanza rutangijwe nyuma y'amezi 16 abo bagabo bafashwe.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:12 0:00

Icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, nicyo cyavuzweho umunsi wambere w’urubanza.

Ubushinajacyaha bwasobanuye mu buryo burambuye uko Colonel Tom Byabagamba yakoze iki cyaha ari mubutumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Ubushinjacyaha bushingira ku magambo y’abasirikare bari kumwe na Colonel Tom Byabagamba .

Muriyo, hari ibyo Colonel Tom Byabagamba ngo yavuze, ko ubuyobozi buriho bukora ubwicanyi.

Ibindi birego bishinjwa Colonel Byabagamba, birimo kutitabira icyunamo ubwo hibukwaga kunshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi, icyo gukwirakwiza inyandiko, ubushinjacyaha buvuga ko Colonel Byabagamba yandikiranye na General Rudakubana, ubushinjacyaha bukemeza ko Colonel Byabagamba atigeze agira uruhare mu kunyomoza ibyo bihuha byandikwaga.

Byabagamba , yahakanye ibyaha byose aregwa, maze asaba ubushinjacyaha ko bwatanga ibimenyetso bw’ibyo bamushinja butibanze gusa kubyo abatangabuhamya bavuze.

Yeruye yemeza ko ibyo abatangabuhamya bamuvuzeho ari ibinyoma.

XS
SM
MD
LG