Minisiteri y’Ubutabera mu Busuwisi yatangaje ko Alfredo Hawit na Juan Angel Napouti bari aba visi perezida b’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA batawe muri yombi.
Iyo ministeri yavuze ko abo bagabo uko ari babiri banze ko boherezwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, ubwo bumvirizwaga na polisi yo muri icyo gihugu kuri uyu wa kane. Ubusuwisi buvuga ko Amerika ishinja abo bagabo kwakira ruswa ibarirwa muri za miliyoni z’Amadolari. Hawit ukomoka mu gihugu cya Honduras asanzwe ayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Amerika ya ruguru, iyo hagati na Caraibes. Naho Napout we akuriye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Amerika y’epfo.
Ifatwa ryabo rirakurikira irya abayobozi batandukanye ba FIFA bamaze gufatwa bisabwe na Amerika guhera mu kwezi kwa gatanu.
Twabibutsa ko mu kwezi kwa cumi komisiyo ishinzwe kugenzura imyitwarire myiza muri FIFA, yahagaritse perezida wa FIFA, Sepp Blatter, ku mirimo ye by’agateganyo amezi atatu.
Undi wafatiwe ibihano ni Michel Platini, perezida wa UEFA, ishyirahamwe ry’umupira w’aguru mu Burayi, akekwaho ifatanyacyaha.
Urwego rw’igenzacyaha rwa Komisiyo y’imyitwarire ya FIFA rwatanze icyifuzo cyarwo ruhereye kuri anketi ubutabera bw’Ubusuwisi burimo bukora kuri Sepp Blatter. Bumukekaho ibyaha bya ruswa.
Abandi bafatiwe ibihano ni Jerome Valcke umunyamabanga mukuru wa FIFA, nawe wahanishijwe guhagarikwa amezi atatu ndetse n’umunya-Koreya y’Epfo Chung Mong-joon wahagaritswe igihe cy’imyaka itandatu.
Platini, na Mong-joon bahatanira umwanya wa perezida wa FIFA mu matora ateganijwe ku itariki ya 26 y’ukwezi kwa kabiri k’umwaka utaha. Aba bagabo batatu ni bo bahabwa amahirwe muri aya matora. Ihagarikwa ry’abo byaba ari inkuba ikubise kuko byahindura isura yose y’ayo matora.
Umusuwisi Sepp Blatter w’imyaka 79 y’amavuko amaze imyaka irenga 40 akorera FIFA, irimo 17 ari perezida wayo.