Uko wahagera

Misiri: ISIS Yishe Abantu 4 ku Ihoteli muri Sinayi.


Mu gihugu cya Misiri, abarwanyi b’umutwe wa ISIS, bigambye ko aribo bagabye igitero cyo kuri uyu wa kabiri, cyahitanye umucamanza, abapolisi 2, n’umusivili umwe. Icyo gitero cya bombe cyabereye ku ihoteli mu majyaruguru y’ikigobe cya Sinai, kiri mu maboko y’abajihadiste.

Ubuyobozi bw’i Kayiro, bwavuze ko icyo gitero cyakomerekeyemo abandi bantu 12, cyabereye ku ihoteli Swiss In, iri El-Arish aho abacamanza bacunga amatora y’abadepite mu gihugu bari bacumbitse umunsi umwe mbere yaho.

Misiri ivuga ko abagabwye igitero batatu, bishwe. Ariko ko umutwe wa Etat Islamique, wavuze ko igitero cyagabwe n’abarwanyi bawo babiri gusa.

Ishami ry’Umutwe wa Islamique State ryo mu Misiri, ryavuze ko ariwo wagabye icyo gitero ubinyujije mu itangazo washyize kuri interneti. Ni nawo mutwe wavuze ko wagabye igitero cyahanuye indege y’uburusiya yari itwaye abagenzi 224 hejuru y’ikigobe cya Sinayi ku italiki 31 y’ukwezi kwa 10.

XS
SM
MD
LG