Uko wahagera

Mali: Igitero cy'Itrabwoba kuri Hoteli Radisson


Abategetsi ba Mali batangaza ko nta bantu bagifashweho ingwate n’intagondwa za kiyisilamu muri Hotel Radisson.

Cyokora, ntibyasobanutse neza niba ingabo za Mali zishe abantu bantu bose bari bagabye igitero kuri iyo hoteli mu murwa mukuru Bamako, ihoteli icumbikwamo cyane abanyamahanga, biganjemo abo mu bihugu byo mu burengerazuba bw'isi.

Amakuru yari yatangajwe mbere yavugaga ko abarwanyi bagize ingwate abantu 170. Ayo makuru kandi yavugaga ko hafi 80 muri abo bari bareuwe mbere, mu gihe byavugwagwa ko abagabye igitero kuri iyo hoteli bishe abantu batatu.

Ubuyobozi bw’ingabo z’Amerika muri Afurika buvuga ko imfungwa zabohojwe zari zirimo abanyamerika batandatu. Ubwo buyobozi buvuga kandi ko abasilikari b’Amerika bafashije mu gutabara iyo hoteli.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika wageze kuri io hoteli yavuze ko ingabo za Mali, zafunze imihanda yose igana kuri iyo hoteli. Ibibombe n’imirwano y’amasasu yari yumvikanye mu masaha ya mu gitondo yari yarahagaze nyuma ya saa sita.

XS
SM
MD
LG