Uko wahagera

Iterabwoba ku Mujyi wa Parisi mu Bufransa


Abantu bakoreha iterabowba bagabye ibitero byinshi byungikanije mu mujyi wa Parisi mu Bufransa kuri uyu wa gatanu n'ijoro, bica abantu benshi. Uwungirije umuyobozi w'umujyi wa Parisi umubare w'abantu bahitanwe n'ibyo bitero ukomeje kugenda wiyongera.

Abagabye ibitero bagize ingwate abantu benshi mu nzu yaberagambo igitaramo gikoreshwa na bande y'inyamerika. Abantu bagera ku gihumbi bari muri icyo gitaramo, ariko ntibirasobanuka kumenya umubare w'abagize ingware n'uw'abishwe.

Perezida w'Ubufransa Francois Hollande yatangaje ibihe bidasanzwe, anategeko ko imbibi z'igihugu zifungwa. Ni icyemezo kidasanzwe gifashwe n'igihugu cyo mu Burayi muri iki kinyejana cya 21.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika Barack Obama yavuze ko igihugu ke kiteguye gufasha Ubufransa mu buryo bushoboka bwose.

Kugeza ubu, nta mutwe cyangwa se abantu baratangaza ko ari bo bakoze ibyo bitero.

XS
SM
MD
LG