Uko wahagera

Amerika Yishimira uko u Rwanda Rukoresha Inkunga


Ibiro bya Ambassade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda bishimishijwe no kuba u Rwanda rwarakoresheje neza inkunga y'amadolari angana na Miliyoni 57 y'Abanyamerika , agera kuri miliyari 42 z'amafaranga y'u Rwanda mu bikorwa by'ubuvuzi mu myaka itatu ishize. Kuri ub Leta zunze ubumwe za Amerika yongeye guha u Rwanda inkunga ya miliyoni 43 z’amadollards y’abanyamerika azafasha mu bikorwa by’ubuzima.

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda Mme Erica Barks- Ruggles yabwiye itangazakuru ko afite icyizere ko izo nkunga zizakoreshwa uko bikwiye mu kugabanya imfu z’abana bapfa bavuka n’izababyeyi bapfa babyara. yishimiye kuba iyo nkunga n'iz'abandi bafatanyabikorwa zaragize uruhare mu kugabanya ku kigero cya kimwe cya kabiri cy'ababyeyi bapfaga babyara ndetse na 30% by'abana bapfaga bavuka.

Mu 2012 ni bwo USA yageneye u Rwanda millions 57 z’amadolari y’abanyamerika anagana hafi na miliyari 42 z’amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa by’ubuzima. Ministeri y’ubuzima mu Rwanda iravuga ko nyuma y’imyaka 4 iyo nkunga yafashije mu bikorwa by’ubuzima, byo kwigisha abajyanama b’ubuzima, kugura ibikoresho bu muvuzi gutanga amahugurwa n’ibindi.

XS
SM
MD
LG