Uko wahagera

Pasitoro Uwinkindi Arasabirwa Igifungo cya Burundu


Urukiko rukuru mu Rwanda rwapfundikiye urubanza ubushinjacyaha buregamo Pasitoro Jean Uwinkindi ibyaha bya genocide n’ibyibasiye inyokomuntu mu Rwanda muri 94. Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kuzahamya uregwa ibyaha byose bumuregwa, rukazamuhanisha igifungo cya burundu.

Ku bihano ubushinjacyaha bwamusabiye, Pasitor Jean Uwinkindi yumvikanye mu ijwi riranguruye rivanze n’agahinda avuga ko yagombye kuba agororerwa.Yabwiye umucamanza ko yakijije abahutu n’abatutsi bagomba kwicwa. Kuri we, ubushinjacyaha bwagombye kureba ubwo bwitange yagize mu bihe bikomeye abandi batinye.

Buhuza ibimenyetso n’ibyaha bukekaho Pasitoro Jean Uwinkindi, ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko abatangabuhamya babwo hafi ya bose bemeza ko Pasitoro Jean Uwinkindi yayoboye ibitero byahitanye abatutsi ahantu hatandukanye mu cyahoze ari Komini Kanzenze tariki ya 7 n’iya 8 muri 94. Buvuga kandi ko bamwe muri abo batangabuhamya babonye uregwa yica abatutsi atanga n’amabwiriza ku nzego za leta, iza gisirikare n’iza gisivili yo kwica abatutsi.

Uregwa yabwiye umucamanza ko ibirego by’ubushinjacyaha ari ibinyoma.Icyemezo cy’urukiko kuri uru rubanza kizafatwa ku itariki 30 y’ukwezi kwa 11 umwaka w’2015.

XS
SM
MD
LG